(Kinyarwanda) ITANGAZO RITABARIZA ABATURAGE BAHOHOTERWA
Kigali, kuwa 06 Ukuboza 2011 Kuwa 02 Ukuboza 2011 mu murenge wa Nyamabuye ahitwa i Nyabisindu akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo habereye ubushyamirane hagati y’abatwara amagare n’abagize umutwe witwa Local Defense ngo ushinzwe umutekano ariko ukaba winubirwa n’abaturage kubera imyitwarire mibi y’abawugize, guhohotera abaturage no kubambura utwabo. Ubwo bushyamirane bukaba bwaravuye ku muntu wambuwe […]
(Kinyarwanda) RWANDA: FDU-INKINGI IRASHINGANA MADAME ALICE MUHIRWA
Kigali ku wa 23 ugushyingo 2011 FDU-INKINGI IRASHINGANA MADAME ALICE MUHIRWA Kuva FDU-INKINGI yatangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro muri Mutarama 2010, abanzi ba demokrasi ntibahwemye kuturwanya batibagiwe n’indi mitwe ya politike yiyemeje guharanira impinduka mu Rwanda. Bahimbiye ibyaha Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka, kugira ngo bamufunge. Amaze gufungwa bamwe bakoze uko bashoboye ngo baducemo […]
(Kinyarwanda) FDU-INKINGI IRAMAGANA ICYEMEZO CYO KUVANAHO AMACUMBI MU MASHURI YISUMBUYE YA LETA .
Kigali kuwa 21 ugushyingo 2011, Ishyaka FDU –INKINGI riramagana icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kuvanaho gahunda yo gucumbikira abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye ya Leta. Nk’uko byatangajwe ngo iyo gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2012, ngo ikaba igamije kongera umubare w’abanyeshuri. Ibyemezo bya huti huti nk’ibi, bitagisha inama abarebwa nabyo baba ababyeyi, abana ndetse n’abarezi […]
(Kinyarwanda) IMPAKA ZIRAKOMEJE KU RUJIJO RURI MU BIMENYETSO UBUSHINJACYAHA BWUBAKIYEHO IBIREGO BISHINJA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.
Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2011 Mu rubanza rwa politiki leta ya Kigali iburana na Madame Victoire INGABIRE, umuyobozi wa FDU-INKINGI, haracyagibwa impaka ku rujijo rwuzuye mu buhamya bwa Vital UWUMUREMYI aho kuva ejo bundi abanyamategeko Iain Edwards na Gatera GASHABANA berekaga urukiko urujijo bise ikinamico mu bimenyetso by’ubushinjacyaha aho buvuga ko bwafatiye Vital ku […]
(Kinyarwanda) Iburanishwa mu mizi ry ‘urubanza rw’Umunyapolitki Ingabire Umuhoza Victoire rikomeje kuba agatereranzamba
Byari byitezwe ko kuri uyu wa 5 Nzeri, urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha mu mizi urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ugiye kumara umwaka aba mu gihome.
(Kinyarwanda) IHOHOTERWA RY’ABATURAGE N’IMISANZU IDASOBANUTSE
Kigali, kuwa 30 Kanama 2011 Abaturage bamaze iminsi binubira imisanzu ya hato na hato bategekwa kwishyura babeshywa ko aribo ifitiye akamaro nyamara ntibamenye irengero ryayo kuko nta ruhare na ruto bagira mu micungire ya yo.







