(Kinyarwanda) Rwanda – Nyagatare : Bamwe mu batuye muri aka kerere bamaze guhindurwa ibimuga n’abashaka kubambura utwabo.
Kigalikuwa 14 Gicurasi 2013 Abaturage bo mu karere ka Nyagatare,umurenge wa Rwimiyaga bamaze igihe kirekire bugarijwe n’intakorwaho ziri muri uyu murenge zihaye uburenganzira bwo kubambura amasambu yabo ku ngufu,kubasenyera amazu,kubirukana aho bari batuye,kubakubita iz’akabwana, kuragira imyaka yabo ndetse ko kubabuza gukora imirimo isanzwe ibatunze irimo n’ubuhinzi[1]. Ibi bikomerezwa bituye muri uyu murenge ngo bijujubya aba […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kumva umutangabuhamya ushinjura ku ruhande rwa Madame Ingabire Victoire.
Kigali, kuwa 09 Gicurasi 2013. Kuri uyu munsi tariki ya 9 Gicurasi 2013 ubwo abunganira Ingabire Victoire Umuhoza bakomezaga kubwira urukiko inenge zabaye mu rukiko rwa mbere bavuzemo nuko hari umutangabuhamya wari warandikiye urukiko rukuru tariki ya 10 Mata 2012 arusaba kuvuga ibyo azi ku biregwa Madame Ingabire Victoire anasaba urukiko ko kubera impamvu z’umutekano […]
(Kinyarwanda) Rwanda:Abatavugarumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi batangiye no kwimwa uburenganzira bwo kujya imbere y’umucamanza.
Kigali kuwa 07 Gicurasi 2013 Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI na Bwana Shyirambere Dominique batawe muri yombi nyuma yo guhohoterwa n’abapolisi ba Leta ya Kigali bazira kuba bari bitabiriye urubanza rw ‘umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Tariki ya 10 Mata 2013 Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Gasabo abisabwe n’ubushinjacyaha yategetse ko bafungirwa by’agateganyo muri […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agategenyo mu gihe cy’iminsi 30 Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi na Shyirambere Dominique.
Kigali, kuwa 10 Mata 2013. Uyu munsi nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro wo kurekura cyangwa gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique ku birego bahimbiwe n’ubushinjacyaha ubwo bahohoterwaga n’abapolisi bazira kuba bari baje kumva urubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza. Urwo rubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku munsi […]
(Kinyarwanda) FDU-Inkingi irateganya iki cyasimbura politiki y' ubuhinzi ya FPR yicisha abaturage inzara?
Iliburiro Ubutegetsi butita ku mibereho y’umuturage, ntibuhangayikishwe n’uko yiriwe n’uko yaraye ntacyo buba bumaze. Ubutegetsi bubereyeho gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bafite. Ntiwatererana abanyarwanda barenze 90% maze ngo uvuge ko uri umuyobozi mwiza. Akarusho ka FDU-Inkingi ni uko ishaka kuzanira abanyarwanda uburenganzira n’umuco wo gufatanya nabo gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, igafatanya nabo gushyiraho ubuyobozi burengera kandi […]
(Kinyarwanda) Rwanda: FDU-Inkingi n'Ihuriro RNC twifatanije n'Abanyarwanda bose mu cyunamo
Kuwa 07 Mata 2013 Ku nshuro ya 19, Abanyarwanda twese turazirikana abacu baguye mw’itsembabwoko ryo muri 1994. Ayo mahano yataye igihugu mu cyunamo, yababaje n’isi yose ndetse n’isura y’umunyarwanda irangirika bikomeye ku isi yose. Imyaka 19 irashize, igihugu kiva amaraso cyarabuze ubuyobozi buhumuriza abenegihugu bose, nta vangura , kugira ngo bizere ko amahano yabaye atazongera […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Polisi y’igihugu yakumiriye abifuzaga gukurikirana urubanza rw’ubujurire rwa Madamu Victoire Ingabire
Kigali, kuwa 25 Werurwe 2013. Polisi y’igihugu yakumiriye abifuzaga gukurikirana urubanza rw’ubujurire rwa Madamu Victoire Ingabire ku buryo bamwe mu bayobozi ndetse n’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi batawe muri yombi bazira kwitabira urwo rubanza.
(Kinyarwanda) Ubutumire: Twibuke abacu bazize jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara
Biramenyerewe ko ukwezi kwa kane ku Banyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga ari ibihe byo kwibuka génocide yabereye mu gihugu cyacu muri 1994. Nk’uko twabisobanuye umwaka ushize, twe muri FDU-INKINGI no mw’Ihuriro Nyarwanda RNC dusanga uburyo uko kwibuka kwari gusanzwe gukorwamo nta bwiyunge bishobora kuzazanira abanyarwanda. Buri munyarwanda wahekuwe n’ayo mahano akeneye kubahwa mu kababaro […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Gusaba ko itegeko-shinga n’andi mategeko byubahirizwa kimwe ku banyarwanda bose .
Kigali kuwa 7 Werurwe 2013 Nyakubahwa Minisitiri w’ ubutabera bw’u Rwanda. Impamvu: Gusaba ko itegeko-shinga n’andi mategeko byubahirizwa kimwe ku banyarwanda bose . Nyakubahwa Ministre w’ubutabera, Ishyaka FDU-INKINGI rikomeje kuterwa impungenge n’uburyo amategeko uRwanda rwishyiriyeho akomeje gukandagirwa, ntiyubahwe, ntanakurikizwe ku buryo bungana kubanyarwanda bose nta vangura rijemo rishingiye ku cyo aricyo cyose. […]







