(Kinyarwanda) Rwanda: FDU-Inkingi iramagana isagarirwa n'iyicwarubozo ry'abayobozi n'abayoboke bayo
Kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2014 ku munsi mpuzamahanga washyizwe ho na LONI wo kwamagana iyicwarubozo kw’ isi, Leta y’Urwanda, yifashishije abakozi bayo bo muri gereza ya Mpanga, yasagariye abayoboke ba FDU-INKINGI bafungiye muri iyi gereza, ibakorera ibya mfura mbi, irabakubita ibahindura intere, abibasiwe cyane akaba ari Anselme Mutuyimana na Christian Tuganemungu ku buryo […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Gereza ya Muhanga nireke kwicisha urubozo Mutuyimana Anselme
Kigali, kuwa 20 Kamena 2014 Bwana Anselme Mutuyimana ni umurwanashyaka wa FDU-Inkingi ukomoka i Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba. Ku itariki ya 15/09/2012 nibwo yatawe muri yombi n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumuziza ngo kuba yarahuye na Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, ubu nawe uri mu munyururu. N’ubwo ibyo ubutegetsi bwavugaga ko bubakurikiranyeho bitagize icyaha ku […]
(Kinyarwanda) RWANDA: INYANDIKO-MVUGO MU NCAMAKE YA KONGERE IDASANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA
KONGERE IDASANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA 12 – 13 MATA 2014 INYANDIKO-MVUGO MU NCAMAKE Kuwa 12 na 13 Mata 2014 , intumwa z’abarawanashyaka ba FDU-Inkingi bateraniye i Breda mu bu Hollandi muli Kongere idasanzwe y’abayoboke b’ishyaka FDU-INKINGI baba mu mahanga. Ku murongo w’ibyigwa hari hateganijwe ingingo zikurikira. 1) Gutangiza inama ;. 2) […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Umucikacumu Kizito Mihigo mu buroko mu gihe cy’icyunamo
Kuva kw’itariki ya 4 Mata 2014, umucikacumu Kizito Mihigo, akaba n’umuririmbyi n’umuhanzi w’indirimbo ziganjemo iz’Imana, yaburiwe irengero, aza kugaragara kw’itariki ya 14 Mata 2014, ubwo ubutegetsi bwa Jeneral Paul Kagame bwemezaga ko bwamutaye muri yombi, ndetse kw’itariki ya 15 Mata 2014, uwo muhanzi hamwe n’abandi batatu bareganwa berekanywe bari mu mapingu basubiza ibibazo by’abanyamakuru mu […]
(Kinyarwanda) Rwanda: FDU-Inkingi itewe impungenge n’ishimutwa ry’abaturage rikajije umurego mu gihugu
Kigali, kuwa 21 Mata 2014 Guhera mu mpera z’umwaka washize wa 2013, nibwo ishyaka FDU-Inkingi ryatangiye kwakira ubutumwa bw’abaturage butandukanye, aho bavugaga ko bari gushimutwa n’abantu basa n’abakorera inzego z’umutekano kuko bamwe batwarwaga ku manywa y’ihangu n’abantu bitwaje imbunda nto « pisitori » bagashyirwa mu modoka bagatwarwa, imiryango yabo ntizongere kubaca iryera. Byageze n’aho bamwe […]
(Kinyarwanda) Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO
Kigali, ku wa 7 mata 2014 Banyarwandakazi, Banyarwanda, Uyu munsi dutangiye icyunamo. Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI n’abayoboke bose, komite nshingwabikorwa y’agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by’umwihariko n’Abanyarwanda bose cyane cyane n’imiryango yose y’abiciwe ababo ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n’itsembabwoko. Iyi minsi y’icyunamo ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye […]
(Kinyarwanda) RWANDA: GUHAMAGARIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI
Nk’uko byatangajwe mu minsi ishize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azaba ari i Buruseli mu Bubiligi, kuya 2 n’iya 3 Mata 2014, yitabiriye inama ihuza buri myaka ine, Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Union Européenne) n’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika (Union Africaine) ku nsanganyamatsiko yiswe “Ishoramari mu baturage, Iterambere, Amahoro”. Nk’uko mubizi, Perezida Paul Kagame akekwaho ibyaha […]
(Kinyarwanda) Rwanda : Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwagumishijeho igihano cy’imyaka ibiri kuri Bwana Sibomana Sylvain
Kigali kuwa 13 Werurwe 2014 Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwemeje ko Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain ahamishirizwaho igihano cy’imyaka ibiri . Uyu munsi tariki ya 13 Werurwe 2014 ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwemeje igihano cy’imyaka ibiri Bwana Sibomana Sylvain yari yahamijwe ku rwego rwa mbere […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Ishyaka FDU –Inkingi rirakemanga ingamba zo kuzahura ubukungu bukomeje kujya aharindimuka
Kigali kuwa 11 Werurwe 2014 Muri ino minsi haravugwa isozwa ry’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu waberaga i Gabiro mu kigo cy’imyitozo cya gisirikire kuva kuya 8-10 werurwe 2014. Muri uyu mwiherero bibaye ubwa mbere Perezida Kagame yerura nawe akemeza ko ibintu bimaze kumushobera uburyo abayobozi buri gihe bahora bamusubiriramo ibintu bimwe bazageraho nyamara impinduka ntizigaragare kugeza […]
(Kinyarwanda) Rwanda:FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe
Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014 Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y’u Rwanda yatangaje inkuru y’incamugongo n’agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by’ubudehe ; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by’ubudehe byari byarabeshyeye […]







