Porogaramu ya politiki

Forces Démocratiques Unifiées (FDU-INKINGI) ni umutwe wa politiki ugizwe n’abenegihugu bahujwe n’ibitekerezo n’icyizere kimwe: guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bose n’iterambere ry’igihugu.

FDU yiyemeje guha abanyarwanda ihitamo rya demokarasi nyakuri no kubana mu mahoro n’abaturage n’ibihugu duturanye. Igihugu kigendera ku mategeko kigaragazwa n’ubusugire bw’amategeko, uburinganire imbere y’amategeko, ubutabera, icyubahiro n’agaciro bihabwa buri muntu. Kubera ko nyir’ubusugire nyakuri ari abaturage, leta ifite inshingano yo guharanira imibereho myiza rusange no kurengera buri munyagihugu ku karengane n’ivangura.

U Rwanda rukomeje kwinjira buri munsi mu bibazo bikomeye by’imibereho, ubukungu na politiki. Kudakemuka kw’ibibazo by’imbere mu Rwanda ni yo mpamvu nyamukuru y’umutekano muke mu karere. Jenoside, ibyaha bikomeye byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara no gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku irondakoko no ku nyungu z’agatsiko, byongereye amacakubiri y’amoko n’ay’imibereho mu Banyarwanda, bibangamira ubwiyunge n’ubumwe bw’igihugu kandi bikomeza gutuma habaho impunzi nyinshi zitigeze zibaho mu mateka y’igihugu, ndetse no mu mateka y’umugabane w’Afurika.

U Rwanda rwabaye isoko ihoraho y’amakimbirane ya politiki n’umutekano muke ku bihugu byose by’akarere k’Ibiyaga Bigari. Uyu mutekano muke ushobora kwiyongera mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ndetse no kure. Amahoro n’umutekano by’akarere k’Ibiyaga Bigari ntibishingiye gusa ku kwambura intwaro no gucyura abagize imitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda iri mu bihugu duturanye, ahubwo mbere na mbere ku gukemura burundu ibibazo bya politiki by’imbere mu Rwanda. Amahoro n’umutekano by’akarere bizakomeza kugorana igihe cyose ibibazo bikomeye biri hagati y’Abanyarwanda bitabonewe umuti ukwiye.

FDU-INKINGI ishingira politiki yayo ku bushobozi bwa buri munyarwanda bwo kubaka ejo hazaza hashya rwose, hakurwaho amacakubiri n’ihezwa byononnye imibereho y’Abanyarwanda bikabuza igihugu kugendera ku mategeko. Iharanira ko buri munyarwandakazi na buri munyarwanda aba umuntu ubazwa iherezo rye bwite kandi afatanya n’abandi banyagihugu bose kubaka ahazaza habo. FDU-INKINGI yiteguye kuzana impinduka ya politiki ifatika kugira ngo hashyirweho inzego zizewe na bose. Ibyo bisaba gukuraho burundu uburyo bwa politiki buriho, burangwa n’igitugu, ihezwa, inyungu z’agatsiko, ubuhungabanyi bwa gisirikare no kwaguka kwa politiki.

Mu magambo make, FDU-INKINGI ifite intego yo gushyiraho igihugu kigendera ku mategeko n’inzego za demokarasi zubahiriza buri wese, kunga no kongera guhuza abaturage bahahamuwe n’amahano ya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu. Kandi, ku bwumvikane n’ibindi bihugu, yiyemeje guharanira ubumwe bw’Afurika mu bukungu no muri politiki ku rwego rwo hejuru rushoboka.

Incamake ya gahunda y’ishyaka (PDF) Porogaramu yuzuye (PDF, mu gifaransa)