Amakuru
(Kinyarwanda) ABATEGETSI BAKOMEJE GUSAHURA UMUTUNGO WA LETA NTA NKURIKIZI.
Miriyari zisaga makumyabiri z’amafaranga y’amanyarwanda (FRW 20,000,000,000) z’umutungo wa Leta zararigise. Uwo mubare uwubona ushyize hamwe ibishushanyo n’imbonerahamwe zashyizwe ahagaragara na Raporo ya Komisiyo y’Inteko Nshingamategeko ishinzwe imikoreshereze y’imari bya Leta. Iyo Raporo yagejejwe ku Nteko Nshingamategeko kuri uyu 15 Gashyantare 2012, irerekana imicungire mibi y’imari n’umutungo wa Leta y’umwaka 2009-2010. Iyo raporo y‘impapuro 59, iravuga […]
(Kinyarwanda) Imyigaragambyo yo Gushyikigira Madame Victoire Ingabire mu Buholandi
Amakuru yatangajwe na Radio Ijwi r’ Amerika: Mu Buholandi, abanyarwanda n’abanyamahanga b’incuti za madame Victoire Ingabire umunyapolitiki ufungiye mu Rwanda, kuwa kane taliki ya cyenda y’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2012 batangiye imyigaragambyo yo kumushyigikira we n’abandi bantu bafungiwe ibya politiki mu Rwanda.Iyo myigaragambyo yakorewe imbere y’ingoro inteko ishinga amategeko y’Ubuholandi ikorera……….. SOMA KANDI WUMVE INKURU […]
(Kinyarwanda) Nta serivisi nziza ishobora guhabwa umuturage mu gihe yimwe ijambo haba mu miyoborere y’igihugu cye ndetse no mubyemezo bimufatirwa.
Kigali kuwa 31 Mutarama 2012. Tariki ya 31 Mutarama 2012 Guverinoma y’u Rwanda yashoje igihe yari yise icy’imiyoborere myiza inajyanye no gutanga serivisi nziza, ikaba ndetse yari yashyizeho insanganyamatsiko igira iti “Gutanga serivisi nziza niryo shingiro ry’amajyambere”. Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga iryo menyekanishabikorwa “ryo gutanga serivisi nziza” rishingiye ku kinyoma kuko bidashoboka ko waha abaturage serivisi nziza […]
(Kinyarwanda) UBUTEGETSI BW'IBANZE BUKOMEJE GUHOHOTERA ABATURAGE
Kigali ku wa 24 Mutarama 2012 Muri iki gitondo cyo kuwa 24 Mutarama 2012 umubyeyi witwa UWIMANA Jeannette utuye mu mudugugu wa Rando, akagari ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu yakubiswe iz’akabwana n’umuyobozi w’ako kagari witwa NIYIBIZI Clémentine. Uwo mutegetsi yageze n’aho yitabaza abunganira mu by’umutekano (Local defence) maze uwo mubyeyi bamupfura imisatsi, […]
(Kinyarwanda) UMWAKA MUHIRE WA 2012: UMWAKA WO GUKEMURA IMPAKA NO KUGARAGAZA UKURI
Kigali, ku wa 30 Ukuboza 2011 Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI namwe nshuti z’u Rwanda, Komite nyobozi ya FDU-INKINGI, iyobowe na madame Victoire INGABIRE UMUHOZA inejejwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2012. Tuboneyeho gushima by’umwihariko mwese mwakomeje kudutera inkunga no guharanira ko infungwa za politiki zifungurwa, amashyaka ya politiki n’itangazamakuru bikisanzura mu gihugu kandi […]
(Kinyarwanda) RWANDA: ITANGAZO RITABARIZA ABATURAGE BAHOHOTERWA
Kigali, kuwa 06 Ukuboza 2011 Kuwa 02 Ukuboza 2011 mu murenge wa Nyamabuye ahitwa i Nyabisindu akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo habereye ubushyamirane hagati y’abatwara amagare n’abagize umutwe witwa Local Defense ngo ushinzwe umutekano ariko ukaba winubirwa n’abaturage kubera imyitwarire mibi y’abawugize, guhohotera abaturage no kubambura utwabo. Ubwo bushyamirane bukaba bwaravuye ku muntu wambuwe igare rye maze […]
(Kinyarwanda) ITANGAZO RITABARIZA ABATURAGE BAHOHOTERWA
Kigali, kuwa 06 Ukuboza 2011 Kuwa 02 Ukuboza 2011 mu murenge wa Nyamabuye ahitwa i Nyabisindu akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo habereye ubushyamirane hagati y’abatwara amagare n’abagize umutwe witwa Local Defense ngo ushinzwe umutekano ariko ukaba winubirwa n’abaturage kubera imyitwarire mibi y’abawugize, guhohotera abaturage no kubambura utwabo. Ubwo bushyamirane bukaba bwaravuye ku muntu wambuwe […]
(Kinyarwanda) RWANDA: FDU-INKINGI IRASHINGANA MADAME ALICE MUHIRWA
Kigali ku wa 23 ugushyingo 2011 FDU-INKINGI IRASHINGANA MADAME ALICE MUHIRWA Kuva FDU-INKINGI yatangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro muri Mutarama 2010, abanzi ba demokrasi ntibahwemye kuturwanya batibagiwe n’indi mitwe ya politike yiyemeje guharanira impinduka mu Rwanda. Bahimbiye ibyaha Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka, kugira ngo bamufunge. Amaze gufungwa bamwe bakoze uko bashoboye ngo baducemo […]
(Kinyarwanda) FDU-INKINGI IRAMAGANA ICYEMEZO CYO KUVANAHO AMACUMBI MU MASHURI YISUMBUYE YA LETA .
Kigali kuwa 21 ugushyingo 2011, Ishyaka FDU –INKINGI riramagana icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kuvanaho gahunda yo gucumbikira abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye ya Leta. Nk’uko byatangajwe ngo iyo gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2012, ngo ikaba igamije kongera umubare w’abanyeshuri. Ibyemezo bya huti huti nk’ibi, bitagisha inama abarebwa nabyo baba ababyeyi, abana ndetse n’abarezi […]
(Kinyarwanda) IMPAKA ZIRAKOMEJE KU RUJIJO RURI MU BIMENYETSO UBUSHINJACYAHA BWUBAKIYEHO IBIREGO BISHINJA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.
Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2011 Mu rubanza rwa politiki leta ya Kigali iburana na Madame Victoire INGABIRE, umuyobozi wa FDU-INKINGI, haracyagibwa impaka ku rujijo rwuzuye mu buhamya bwa Vital UWUMUREMYI aho kuva ejo bundi abanyamategeko Iain Edwards na Gatera GASHABANA berekaga urukiko urujijo bise ikinamico mu bimenyetso by’ubushinjacyaha aho buvuga ko bwafatiye Vital ku […]
(Kinyarwanda) Iburanishwa mu mizi ry ‘urubanza rw’Umunyapolitki Ingabire Umuhoza Victoire rikomeje kuba agatereranzamba
Byari byitezwe ko kuri uyu wa 5 Nzeri, urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha mu mizi urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ugiye kumara umwaka aba mu gihome.
(Kinyarwanda) IHOHOTERWA RY’ABATURAGE N’IMISANZU IDASOBANUTSE
Kigali, kuwa 30 Kanama 2011 Abaturage bamaze iminsi binubira imisanzu ya hato na hato bategekwa kwishyura babeshywa ko aribo ifitiye akamaro nyamara ntibamenye irengero ryayo kuko nta ruhare na ruto bagira mu micungire ya yo.