Amakuru
(Kinyarwanda) Amabwiriza Ngengamikorere y’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga
FDU-Inkingi-Amabwiriza Ngengamikorere y’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga
(Kinyarwanda) Amabwiriza Ngengamikorere y'abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga
FDU-Inkingi-Amabwiriza Ngengamikorere y’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga
(Kinyarwanda) RWANDA: IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.
Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012 Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire […]
(Kinyarwanda) RWANDA: UMUKECURU Felesita MUKAMABANO YATEWE AZIRA KUBA MU ISHYAKA FDU – INKINGI.
Mu ijoro ryo kuwa 17 Mata 2012, umukecuru Felesita Mukamabano yaraye aterwa amabuye n’umukada wa FPR amuziza ko ngo ari mw’ishyaka rya FDU-Inkingi. Ibyo bikaba byabereye mu mudugudu w’Ubumwe, akagari ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro mu ma saa tatu n’igice z’umugoroba byongera mu museke. Polisi hamwe n’abari ku irondo babanje guhurura, bafata […]
(Kinyarwanda) FDU-Inkingi na RNC Ihuriro Nyarwanda Byibukiye Hamwe mu Bubiligi
Kugirango abanyarwanda n’abanyamahanga bose babone urubuga rusesuye rwo kwibuka ababo. Umutwe wa politiki FDU-Inkingi n’umutwe wa RNC-Ihuriro Nyarwanda ejobundi kuwa gatandatu taliki ya 14 y’ukwezi kwa kane, byateguriye hamwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yo mu Rwanda. Iyo mitwe yombi ya politi ikorera ahanini hanze y’igihugu ivuga ko yahisemo iyi taliki […]
(Kinyarwanda) IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO
Kigali, ku wa 7 mata 2012 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Buri mwaka kuri iyi taliki dutangira icyunamo, tukazirikana by’umwihariko itsembabwoko ryabaye kuri iki gihugu. Ishyaka FDU – Inkingi ryifatanije n’imiryango yose yabuze abayo. Tuboneyeho umwanya wo kongera kwifatanya n’imiryango y’abacitse ku icumu hamwe n’Abanyarwanda bose bagitegereje ubutabera busesuye ku mahano yabaye mu Rwanda. Amarorerwa nk’ayabaye hano akwiye […]
(Kinyarwanda) TURASHAKIRA ABANYARWANDA U RWANDA KI?
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda, Umuntu ujya muri politiki, cyane cyane ishaka impindura ikomeye, agomba kwitegura ko, igihe atari yasohoza inshingano ze, atari inzira y’umunezero n’ibyubahiro. Agomba kwitegura ko ari inzira y’amahwa, y’amarira, y’urupfu bibabaye ngombwa. Niba wemera icyo ugamije, ugomba kwemera kugenda iyo nzira. Iyo nzira muri FDU Inkingi twemeye kuyigenda kuko dushaka […]
(Kinyarwanda) RWANDA: IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA FDU-INKINGI NA RNC MU NZIRA Y'ITAHUKA
ITANGAZO Ku wa 31.03.2012 I Bruxelles mu Bubiligi, Ishyaka FDU-INKINGI n’Ihuriro RNC byakoze ikiganiro mbwirwa-ruhame cyitabiriwe n’abanyarwanda bagera kuri 200. Intumwa z’iyo miryango yombi zatanze ibiganiro zari ziyobowe na Dr. Nkiko Nsengimana na Dr. Theogene Rudasingwa. Iki kiganiro cyongeye gushimangira ubwitange budakuka bwo guharanira hamwe itahuka no kwimika demokrasi isesuye mu Rwanda kandi vuba kugira […]
(Kinyarwanda) DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA
Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul. Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko abantu bafite […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Umwiherero wa FDU-INKINGI i La Haye mu Buholandi
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU Kuva kw’itariki ya 16 kugeza kuya 18 Werurwe 2012, Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yateraniye mu mwiherero iLa Hayemu Buholandi. Ku ngingo z’ibyigwa hari : Kurebera hamwe uko ingamba n’ibikorwa by’ishyaka byitwaye ; Gusuzuma uko ubufatanye n’andi mashyaka aharanira impinduramatwara muRwandabwifashe; Kurebera hamwe uko urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka aburana n’ubutegetsi buriho muRwandarurimo rugenda ; Kwemeza ingamba zigomba gukurikira […]
(Kinyarwanda) RWANDA: FDU-INKINGI YASUYE NYAKUBAHWA CHARLES NTAKIRUTINKA NYUMA Y'IMYAKA 10 AFUNGIYE IMPAMVU ZA POLITIKI.
Abayobozi b’agateganyo b’Ishyaka FDU-INKINGI uyu mugoroba basuye intwari Charles NTAKIRUTINKA wafunguwe mu gitondo cya kare, nyuma y’imyaka 10 muri gereza ya Kigali afungiwe impamvu za politiki. Yafunguwe arangije igihano yakatiwe. Mw’ijambo rye, mw’izina ry’abanyarwanda muri rusange n’ abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, n’ impirimbanyi zose za demokarazi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ; umuyobizi wungirije wa FDU-INKINGI yatangaje […]
(Kinyarwanda) RWANDA: TURATABARIZA ABATUYE CYIMICANGA (KIMIHURURA, KIGALI)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangiye gahunda yo kwimura shishi itabona abatuye Cyimicanga mu murenge wa Kimihurura. Ntibarahabwa indishyi zijyanye n’iyimurwa rya gatunabwenu; ntibarerekwa aho bazaba bikinze. Impamvu zitangwa ni uko aho hantu ubutegetsi bwa FPR buvuga ko ari mu gishanga, ngo bukaba bufite impuhwe zo kubarinda ibiza n’ibyorezo.