Rwanda

by zyansaeed615gm… octobre 16, 2014

(Kinyarwanda) Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa ry’umuturage wakubiswe n’inzego z’ibanze na polisi kugeza apfuye!

Kigali, kuwa 16 Ukwakira 2014 Mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Musirikare Emmanuel bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemo umwuka ubwo yahondagurwaga na polisi yo muri uwo Murenge ifatanyije n’Umuyobozi w’Akagali ka Cyembogo […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… août 4, 2014

(Kinyarwanda) Rubavu: Abaturage 140 baratakambira ubutegetsi kubera urugomo bagiriwe na Munyangomba Appolinaire mu gisa n’irondakoko.

 Taliki 01/08/2014, Muri iyi minsi abaturage benshi baratugezaho impungenge batewe n’ibibazo byo kwamburwa amasambu yabo mu buryo budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego dushaka kwibutsa iki kibazo cya Nyamyumba kigiye kumara imyaka 17. Mu mwaka w’1997 abaturage140 bo mu kagali ka Rubona,umurenge wa Nyamumba akarere ka Rubavu batunguwe no kumva ko umugabo witwa Munyangomba Appolinaire wahoze ari […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… avril 7, 2014

(Kinyarwanda) Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO

Kigali, ku wa 7 mata 2014 Banyarwandakazi, Banyarwanda, Uyu munsi dutangiye icyunamo.  Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI n’abayoboke bose, komite  nshingwabikorwa y’agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by’umwihariko n’Abanyarwanda bose cyane cyane n’imiryango yose y’abiciwe ababo ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n’itsembabwoko. Iyi minsi y’icyunamo  ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… novembre 21, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutwa, ababo ntibabwirwe iyo barengeye

Kigali, kuwa 21 Ugushyingo 2013 Hagiye gushira igihe kigera hafi ku mezi abiri mu bice bitandukanye by’igihugu bavugwa igikorwa kigayitse cyo gushimuta abaturage cyane cyane abasore, ntibabwirwe icyo bafatiwe, bagafatwa n’abantu bigararagara ko ari abashizwe umutekano kubera ko bamwe muri bo baba bambaye imyenda ya gisivile ariko bakaba bitwaje imbunda ari nazo bakangisha abo bafata […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… novembre 14, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: « Ndi Umunyarwanda » Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda – Dr. Nkiko Nsengimana

Perezida Pawulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda   Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… mars 29, 2012

(Kinyarwanda) DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul. Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko abantu bafite […]

Komeza usome
Iyandikishe kuri Rwanda