(Kinyarwanda) FDU-INKINGI IRAMAGANA ICYEMEZO CYO KUVANAHO AMACUMBI MU MASHURI YISUMBUYE YA LETA .
Kigali kuwa 21 ugushyingo 2011, Ishyaka FDU –INKINGI riramagana icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kuvanaho gahunda yo gucumbikira abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye ya Leta. Nk’uko byatangajwe ngo iyo gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2012, ngo ikaba igamije kongera umubare w’abanyeshuri. Ibyemezo bya huti huti nk’ibi, bitagisha inama abarebwa nabyo baba ababyeyi, abana ndetse n’abarezi […]