(Kinyarwanda) RWANDA : TURATABARIZA ABAFUNGWA MU BURYO BUDAKURIKIJE AMATEGEKO
Kigali, kuwa 20 Kanama 2012 Ku wa 28 Nyakanga 2012 uwitwa YUMVIHOZE Celestin wo mu Mudugudu w’Ituze (Akagali ka Kamukina, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo) mu mugi wa Kigali yafashwe n’inzego z’Umudugudu atuyemo azizwa ko “atagiye mu muganda ngo ahubwo akinywera inzoga”. Yajyanywe kuri polisi ya Remera ariko aza kurekurwa kuri uwo mugoroba. Umuyobozi […]