(Kinyarwanda) Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO
Kigali, ku wa 7 mata 2014 Banyarwandakazi, Banyarwanda, Uyu munsi dutangiye icyunamo. Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI n’abayoboke bose, komite nshingwabikorwa y’agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by’umwihariko n’Abanyarwanda bose cyane cyane n’imiryango yose y’abiciwe ababo ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n’itsembabwoko. Iyi minsi y’icyunamo ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye […]