Amakuru
(Kinyarwanda) Rwanda: FDU-Inkingi itewe impungenge n’ishimutwa ry’abaturage rikajije umurego mu gihugu
Kigali, kuwa 21 Mata 2014 Guhera mu mpera z’umwaka washize wa 2013, nibwo ishyaka FDU-Inkingi ryatangiye kwakira ubutumwa bw’abaturage butandukanye, aho bavugaga ko bari gushimutwa n’abantu basa n’abakorera inzego z’umutekano kuko bamwe batwarwaga ku manywa y’ihangu n’abantu bitwaje imbunda nto « pisitori » bagashyirwa mu modoka bagatwarwa, imiryango yabo ntizongere kubaca iryera. Byageze n’aho bamwe […]
(Kinyarwanda) Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO
Kigali, ku wa 7 mata 2014 Banyarwandakazi, Banyarwanda, Uyu munsi dutangiye icyunamo. Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI n’abayoboke bose, komite nshingwabikorwa y’agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by’umwihariko n’Abanyarwanda bose cyane cyane n’imiryango yose y’abiciwe ababo ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n’itsembabwoko. Iyi minsi y’icyunamo ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye […]
(Kinyarwanda) RWANDA: GUHAMAGARIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI
Nk’uko byatangajwe mu minsi ishize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azaba ari i Buruseli mu Bubiligi, kuya 2 n’iya 3 Mata 2014, yitabiriye inama ihuza buri myaka ine, Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Union Européenne) n’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika (Union Africaine) ku nsanganyamatsiko yiswe “Ishoramari mu baturage, Iterambere, Amahoro”. Nk’uko mubizi, Perezida Paul Kagame akekwaho ibyaha […]
(Kinyarwanda) Rwanda : Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwagumishijeho igihano cy’imyaka ibiri kuri Bwana Sibomana Sylvain
Kigali kuwa 13 Werurwe 2014 Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwemeje ko Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain ahamishirizwaho igihano cy’imyaka ibiri . Uyu munsi tariki ya 13 Werurwe 2014 ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwemeje igihano cy’imyaka ibiri Bwana Sibomana Sylvain yari yahamijwe ku rwego rwa mbere […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Ishyaka FDU –Inkingi rirakemanga ingamba zo kuzahura ubukungu bukomeje kujya aharindimuka
Kigali kuwa 11 Werurwe 2014 Muri ino minsi haravugwa isozwa ry’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu waberaga i Gabiro mu kigo cy’imyitozo cya gisirikire kuva kuya 8-10 werurwe 2014. Muri uyu mwiherero bibaye ubwa mbere Perezida Kagame yerura nawe akemeza ko ibintu bimaze kumushobera uburyo abayobozi buri gihe bahora bamusubiriramo ibintu bimwe bazageraho nyamara impinduka ntizigaragare kugeza […]
(Kinyarwanda) Rwanda:FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe
Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014 Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y’u Rwanda yatangaje inkuru y’incamugongo n’agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by’ubudehe ; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by’ubudehe byari byarabeshyeye […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Urukiko rw’ikirenga rukomeje gushyira amananiza mu gutanga matolewa y’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza
Kigali, kuwa 4 Gashyantare 2014. Nk’uko bizwi, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ufungiye impamvu za politiki kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Generali Pahulo Kagame, yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga tariki ya 13 Ugushyingo 2013 ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15. Iki gihano cy’urukozasoni kikaba kigamije gutera ubwoba umuntu uwo ariwe wese wakwanga kuba […]
(Kinyarwanda) Rwanda : Ikiganiro Ministre Louise Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru ku rupfu rwa Patrick Karegeya
Kigali, tariki ya 6 Mutarama 2014 Kanda hano wumve amagambo ya Louise Mushikiwabo (Kuva ku munota wa 6:45 kugeza ku munota wa 22: 55) Umunyamakuru : Minister, ubwo twese twamenye inkuru y’uko umugabo witwa Karegeya wigeze gukorera Leta y’u Rwanda, yari amaze n’igihe ari impunzi muri Afurika y’epfo ko yishwe kuri Bonne année nk’uko tubyumva, […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko
Kigali, kuwa 12 Ukuboza 2013 Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu rugereko rw’urukiko rukuru rwa Rusizi ruri i Karongi habereye urubanza rwa SIBOMANA Sylvain, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, ari kumwe na mugenzi we bareganwa witwa MUTUYIMANA Anselme. Abaregwa bahageze batinze kubera ko gereza ya Muhanga, aho babarizwa kugeza ubu, batinze […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutwa, ababo ntibabwirwe iyo barengeye
Kigali, kuwa 21 Ugushyingo 2013 Hagiye gushira igihe kigera hafi ku mezi abiri mu bice bitandukanye by’igihugu bavugwa igikorwa kigayitse cyo gushimuta abaturage cyane cyane abasore, ntibabwirwe icyo bafatiwe, bagafatwa n’abantu bigararagara ko ari abashizwe umutekano kubera ko bamwe muri bo baba bambaye imyenda ya gisivile ariko bakaba bitwaje imbunda ari nazo bakangisha abo bafata […]
(Kinyarwanda) Rwanda: « Ndi Umunyarwanda » Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda – Dr. Nkiko Nsengimana
Perezida Pawulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi […]
(Kinyarwanda) Rwanda: Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi abanyarwanda
Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse […]